Ubwo umwana(Stormi Webster) Travis Scott yabyaranye na Kylie Jenner yuzuzaga imyaka 3, hari amakuru yatangiye gucicikana ko aba bombi bashobora gusubirana mu gihe cya vuba.

Umuntu wakunze kuba hafi y’aba bombi yabwiye ikinyamakuru E!News ko basigaye bakunda kuba bari kumwe igihe kinini kandi binagaragara ko bishimye.

Iby’umubano ku buryo bweruye ntabwo biraba,gusa uyu watanze amakuru yongeyeho ati:” Travis na Jenner bamara igihe kinini bari kumwe n’umwana wabo Stormi,ariko na none ibyo kongera kubana nk’umugore n’umugabo ntabwo bibashishikaje cyane ubu ngubu.”

Birashoboka cyane ko aba bombi mu gihe kizaza basubirana kuko bose nta wigeze ashaka undi mukunzi nyuma yo gutandukana.

Hari ikimenyetso cyagaragariye benshi ko aba bagikundana cyane, ubwo mu kwezi kwa 12 umwaka 2020 Kylie n’umwana we Stormi bafataga indege yabo bwite bakerekeza I Houston,Texas. Aha Travis Scott yari yahateguye igikorwa cy’urukundo cyo gufasha mbere y’uko Noheli igera.

Ibi byamamare byombi byatandukanye mu mpera za 2019, nyuma y’igihe kirenga umwaka stormi avutse. Ubwo uyu mwana yizihizaga isabukuru ye ya kabiri muri Gashyantare 2020, ababyeyi batangiye kugirana umubano mu buryo budasanzwe gusa ntibabana nk’umugabo n’umugore mu buryo bweruye.  

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here