Ku munsi w’ejo kimwe n’abandi bahanzi bose Harmonize yakoze igitaramo aririmbamo Jeje y’umuhanzi Diamond Platnumz irimo gukundwa na benshi mu bice binyuranye bya Africa y’Uburasirazuza n’ahandi, gusa amashusho ya Harmonize ayiririmba yakomeje kugenda akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kwezi kwa Mata ubwo umuhanzi Harmonize yizihizaga isabukuru ye y’amavuko uwahoze ari umukoresha we ntiyazuyaje kumwereka ko ashyigikiye ibikorwa bye ndetse yanashishikarije abamukurikira kumva no kumanura kuri za mudasobwa zabo ubundi bakajya bazumva.

Aya mashusho kandi yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’ibitangazamakuru bya Wasafi Radio/TV, ni ibintu abantu baboneyeho ko yaba Harmonize ntacyo yari atwawe no kuririmba indirimbo ya Diamond Platnumz ndetse nawe ko yabikunze ubwo yemeraga ko aya mashusho atambuka mu bitangazamakuru bye.

Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here