Umuhanzi ukunzwe nabantu benshi ukomoka mu gihugu cya Tanzania, Rajab Abdul Kahali, akaba azwi kw’izina rya Harmonize rizwi cyane mu muziki, yatangaje ko we n’umugore we Sarah Mitchelloti bahuriye mu kabyiniro.

Harmonize yabitangaje ubwo yaririmbiraga ahitwa Club Element mu Mujyi wa Dar es Salaam mu mpera z’icyumweru gishize.

Résultat de recherche d'images pour "harmonize""
Résultat de recherche d'images pour "harmonize""

Yagiriye inama abantu yo kujya bashishikara mu gihe bari mu tubyiniro kuko naho bashobora kuhakura abakunzi nk’uko byamugendekeye.

Muri Nzeri uyu mwaka nibwo Harmonize yasezeranye kubana akaramata na Sarah Michelotti, mu birori binogeye ijisho. Byakozwe mu buryo bugendanye n’amahame y’idini ya Islam babarizwamo.

Résultat de recherche d'images pour "harmonize""

Mu Ukuboza umwaka ushize ikinyamakuru Global Publishers cyanditse, ko mu gitaramo cya Wasafi Festival cyabereye ahitwa Iringa muri Tanzania, Harmonize na Wolper bari baratandukanye bemereye imbere y’abafana ko basubukuye urukundo rwabo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here