Henry Mwinuka yahesheje Patriots ibikombe 3 bya shampiyona mu myaka 4 yari amaze ayitoza ahagarika ubwami bwa Espoir BBC yari yarigaruriye shampiyona.

Mwinuka uherutse gutsindira amakipe muri Tanzania mu ijonjora rya mbere ry’irushanwa BAL,arasinyira REG BBC amasezerano y’imyaka 2 ashobora kongerwa bitewe n’uko azitwara, imuhe aka kayabo ka miliyoni 45 FRW.

Mwinuka yagiye muri Uganda ahamara iminsi 5 aganira na City Oilers yo muri uganda ariko birangira ahisemo kugaruka mu mujyi wa Kigali yakunze cyane utandukanye na Kampala yari yarabayemo mbere. Iyi kipe yamurengerezagaho $500 kuyo REG BBC izamuhemba.

Uyu mutoza azajya ahembwa ibihumbi 2000 by’amadolari (Hafi miliyoni 2 mu manyarwanda) buri kwezi nyuma yo kwanga $1500 iyi kipe yari imaze iminsi yifuza kumuhemba.

Muri shampiyona ishize,Mwinuka na Patriots ye batsinze REG BBC muri Playoffs imikino 4-3,nyuma yo guturuka inyuma akayishyura imikino 3-1 yari yamutsinze.


Written by Rukundo Remmy



LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here