James Manzi uzwi mu muziki nka Humble Jizzo ni umuririmbyi wo mu itsinda rya Urban Boys wagaragaje agahinda n’intimba yatewe n’urupfu rwa Perezida wa Tanzaniya, Pombe John Magufuli. Ibi yabigaragaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha.

Humble yanditse kuri Instagram  ati: “ Uruhukire mu mahoro.” Yongeyeho utumenyetso tugaragaza uko umutima we ubabaye ndetse n’amarira akaba ari menshi.

Urupfu rwa Pombe John Magufuli rwamenyekanye kuri uyu wa 17 Werurwe 2021, byavuzwe ko yazize uburwayi. Visi Perezida w’igihugu cya Tanzaniya, Samia Suluhu, yavuze ko mu gihugu hose hagiye kuba icyunamo cy’ibyumweru bibiri.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here