Ibyamamare byinshi bikunda kuvuga ibyababayeho gusa abenshi hari ibyo bagira amabanga. Reka turebere hamwe mu byo benshi batari bazi kuri Kelly Rowland we yavuze ubwe.

Aganira na E!News yavuze ko mu bintu benshi batamumenyeho harimo ko:

1.Yatinyaga gusimbuka mu ndege. Yagize : “ Na n’ubu iyo mbitekereje numva umutima umvuyemo. Inshuti zanjye nabonaga zibikora ariko njye bikanga. Ndetse na n’ubu niko bimeze.”

2. Yasomanye bwa mbere yiga mu mashuri y’incuke. Yagize ati: “Byari biteye ubwoba, iyo nshuti yanjye yitwaga Allen! Nari hanze  iruhande rwa bisi y’ishuri.”

 3.Umubyeyi we yakundaga kumwita Kelly Welly. “ Na n’uyu munsi sinzi impamvu yabyo gusa ntekereza ko ahari ari ukubera aya mazina afite isubirajwi. Numvaga ari ikintu kiryoheye amatwi.”

4. Akunda umugati wa Hawaii. Sinabaho nta wufite iwanjye. Nigeze mva mu bitaro nza mbaza uyu mugati kuko nta kindi numvaga nshaka.”

Uyu muhanzikazi wahoze mu itsinda Destiny’s Child, yari amaze igihe atagaragara mu bikorwa bifite aho bihuriye na muzika.Gusa muri Gashyantare yasohoye umuzingo w’indirimbo 7,EP, yise “K”. Ikindi gishimishije ni uko mu ntangiro za 2021 mu kwezi kwa Mutarama yabyaye umwana wa kabiri Noah nyuma y’imfura ye Titan,bose yababyaranye n’umugabo we Tim Weatherspoon. Uyu muhanzikazi anahamya ko muri uyu mwaka agifite byinshi byo guha abakunzi be.

“Flowers” ni imwe mu ndirimbo iri kuri EP aherutse gusohora yitwa”K”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here