Kuvanga imiziki, ibitaramo , bitarimo Deejay Miller igihombo muri 2020

UMWAKA WA 2020

UGENDA UHINDUKA MUBI KURUSHAHO

Covid 19, gahunda ya guma mu rugo ,ubukene mu mpfuruka zisi, Kuvanga imiziki, ibitaramo , bitarimo Deejay Miller ni bya bihombo by’ umwaka wa 2020 .

Mu gihe abantu bibazaga uko uyu mwaka umeze kubera ibyago byagwiririye isi birimo Covid 19 yahagiritse ibintu byose , birimo ingendo hirya no hino kwisi , ubuhahirane , ama nama , amakwe yahagaze , ubukungu bukaganuka

Inkuru iri kuvugwa ni urupfu rwa Dj Miller wamamaye mubyo kuvanga imiziki (Deejay)

Uyu mugabo amazina asanzwe ni Karuranga Virgile wamamaye mu kuvanga imiziki nka Dj Miller ndetse wari ni n’uhanzi, yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki ya 05 Mata 2020, azize uburwayi bwa (stroke ) uguturika kwimitsi y’ ubwonko mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali kuvu bwo amakuru y’urupfu rwe ahita asakara ku mbuga nkoranyambaga z’abahanzi n’abanyamakuru b’imyidagaduro

Mu Ibitaramo
Mu Rwanda buri wese ahamya ko
Uyu mugabo ari we warumaze iminsi yihariye ibitaramo mu mujyi wa Kigali no mu Rwanda hose .

Incamake kuri Dj Miller

Yarafite imyaka 29 , yinjiye mu kazi k’ubu Dj mu 2012 atojwe na Dj Karim bahuriye mu itsinda rya Dream Team DJs rikomeye muri iki gihe.

Nyuma yo gufatisha mu byerekeye kuvanga imiziki,Dj Miller yinjiye mu byo gukorana indirimbo n’abahanzi, akora iyitwa Iri Joro ni Bae yakoranye n’abahanzi bo muri Kina Music na Riderman ndetse n’indi yitwa ‘Stamina’ yahuriyemo na Social Mula.

Mu ijoro ryo ku wa 5 Werurwe 2019, nibwo Dj Miller yambitse impeta y’urukundo Hope Nigihozo amusaba ko bazabana akaramata undi nta kuzuyaza ahita abimwerera.

Kuwa 28 Kamena 2019 nibwo aba bombi bakoze ubukwe bw’igitangaza bwabereye mu busitani bwa Ineza Garden i Kinyinya.

Nyuma y’amezi ane gusa aba bombi barushinze, bibarutse umwana w’imfura.Dj Miller yitabye Imana nta mwaka ushize arushinze.

_____________

Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here