“Turarambiwe, biteye ubwoba,” Joe Germanotta niko yavuze.

Umuryango wa Lady Gaga wamaze gutanga ikirego kugira ngo ufashwe kubona abagize uruhare mu bujura bw’imbwa ebyiri n’indi imwe yakomerekejwe . Ubu bujura bw’abantu bitwaje intwaro, bwakozwe mu ijoro ryo ku wa gatatu ahitwa Sierra Bonita Avenue muri Hollywood. Hari ku isaha ya saa tatu n’iminota 40.

Gaga na Germanotta

Se wa Gaga, Joe Germanotta, aganira n’ikinyamakuru Fox News kuri uyu wa kane, yagize ati: “ Rwose nimudufashe kubona aba bajura,” arakomeza na none “ ibi bimeze nk’uko umuntu yaza agatwara umwe mu bana bawe,birababaje.”

Imbwa yakomerekejwe n’amasasu yitwa Fischer mu gihe izindi ebyiri zibwe ari iyitwa Koji na Gustav.

Uhagarariye umuryango wa Gaga yemeje ko biteguye kurekura igihembo cya $500,000 ku muntu uzatanga amakuru y’aho izi mbwa ziherereye. E-mail yatanzwe ku bafite amakuru, ni [email protected].

Police ya Los Angeles yavuze ko ikomeje gukora iperereza ku bantu bagize uruhare muri buriya bujura ndetse ngo hari abatangiye gukekwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here