Umuririmbyi Nemeye Platini na Olivia Ingabire kuri uyu wa 27 Werurwe 2021 bakoze ubukwe bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore. Ibi birori bibereye ijisho byabereye mu mujyi wa Kigali, byari byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye.

Nyuma y’igihe gito ibi bibaye, benshi bashyize ku mbuga nkoranyambaga amagambo agaragaza ibyishimo batewe n’intambwe yatewe n’uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo “Atansiyo”.

Umuraperi Rider Man yanditse kuri Instagram ati : “ Ayo P congs Baaba, Imigisha myinshi mu rugendo mutangiye.”  Umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Uncle Austin yanditse ati : “ Happy for you and super proud of you ma man.”

Platini hari hashize igihe kingana n’ibyumeru bibiri avuye imbere y’amategeko.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here