Umuhanzikazi Whitney Elizabeth Houston uzwi kwizina rya Whitney houston akaba akomoka muri amerika, Uyu muhanzikazi akaba yaravutse taliki ya 9 kanama 1963 aza kwitaba Imana taliki 11 Gashyantare 2012, Uyu muhanzikazi kandi akaba atazwi gusa mu kuririmba ahubwo ko no mu gukina filimi ari uwa mbere.

Related image

Whitney houston yahawe ibimbo byinshi nk’ umuhanzi w’ umugore ushoboye ibihe byose ibihembo bikaba byaratanzwe na Guinness World Records, aza no gufatwa nk’ umuhanzikazi kandi wacuruje indirimbo ze kukigero cya miliyoni 200 kw’ isi hose.

Houston yaje kandi gukora alubumu ze 7 z’ amashusho na 2 z’amajwi gusa zitagaragara izo zose zaje guhembwa bitewe n’ umwimerere zari zikoranye zikanakundwa kukigero cyo hejuru.

Image result for whitney houston

Indirimbo ze zakunzwe harimo iyazengurutse cyane yitwa ”How Will I Know” iyi video ikaba yarakinwe cyane na televiziyo ya MTV, yaje gukurikirwa n’ abanyafurika b’ abanyamerika b’ ababagore kuva agitangira.

Reba hano indirimbo How Will I Know ya Whitney Houston

Houston yatangiriye kuririmba mu rusengero akiri umwana muto akaba ariho yakuye impano ikomeye yagiraga

Kw’ italiki 11 gashyantare 2012 nibwo umuhanzikazi Houston yitabye Imana, yapfiriye ahitwa Beverly Hilton muri Beverly Hills mu mujyi wa California muri amerika. Yasanzwe ari mu rwogero aho yari yaguyemo akaba ari ibyatangajwe n’ abatabaye kandi yaje gusanganwa icyiyobyabwenge cocaine baza no kuvumbura ko yarafite indwara y’ umutima. Urupfu rwe rwahuriranye n’ igihembo yari kubona cya Grammy Awards muri uwo mwaka wa 2012.

Image result for death of whitney houston
Image result for dead body of whitney houston
Image result for dead body of whitney houston

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here