Minisitiri w’umuco  w’Umunyajamayika Olivia Grande abinyujije mu itangazo, yavuze ko Bunny Wailer yitabye Imana. Uyu nguyu ni umwe mu bagize uruhare runini ubwo hashingwaga itsinda The Wailers. Icyo gihe yari afatanyije na Bob Marley ndetse na Peter Tosh.

Ubundi amazina yiswe n’ababyeyi ni Neville Livingston. Icyateye urupfu rwe ntabwo cyigeze kivugwa gusa mu mwaka wa 2018 yigeze kugira ibibazo by’udutsi two mu bwonko, byongera kumubaho muri Nyakanga 2020. Niwe wari usigaye mu bashinze Wailers. Apfuye afite imyaka 73.

Yavutse mu mwaka 1947 i Nine Mile mu majyaruguru ya Jamaica. Mu bwana bwe yaje guhura na Bob Marley baba inshuti bikomeye. Nyuma byaje kurangira na se wa Bunny abaye inshuti y’akadasohoka ya nyina wa Bob.

Kubera impamvu zitandukanye, baje kwimukira ahitwa Trench Town, agace ka Kingston. Aha bahahuriye na Joe Higgs, benshi bafata nk’uwatangije reggae ku isi, abagira inama yo kwishyira hamwe na Peter Tosh bagakora itsinda ry’abantu batatu.

Mu mwaka 1965 itsinda ryasohoye album ya mbere, The Wailing Wailers, yakunzwe n’abatari bake.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here