Umuyobozi wa East African Promoters isanzwe itegura ibi bitaramo Bwana Joseph Mushyoma yavuze ko adashobora guhita abyemeza uyu mwanya ahubwo ko bazabimenyesha binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru rigiye gusohoka mu masaha make.

Yagize ati “sinavuvuga ibintu mbere y’igihe ntari nemeza neza kuko hari ibyo nkiganira na minisiteri ya siporo ariko munizere ko itangazo rirajya ahagaragara uyu munsi.”

Si ubwa mbere Wizkid yaba aje gutaramira Abanyarwanda kuko no muri 2016 yasusurukije imbaga y’abari bateraniye muri Mutzig Beer Fest 2016 ,bivuze ko cyaba ari igitaramo cya kabiri yitabiriye mu Rwanda dore ko anahafite abafana batari bake.

Wizkid uzwiho kuryoshya urubyiniriro asanzwe akora ibitaramo mpuzamahanga mu bihugu bitandukanye byo mu karere nka Uganda aherutsemo mu minsi mike ishize, no mu Rwanda.

Yakoreye ibitaramo bitandukanye mu bihugu nka Australia, Ubwomgereza, Portugal, Ubufaransa ku mugabane w’Uburayi ari nako yagiye akorana n’abahanzi bakomeye ku isi nka Chris Brown, Beyonce, na Drake.

Wizkid yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe n’abatari bake nka Joro, Daddy Yo, Socco, Fever, Starboy ndetse na “Brown skin girl” aherutse gukorana na Beyonce.

Wizkid biteganyijwe ko azaririmbana n’abandi bahanzi ba hano mu Rwanda bakomeye barimo King James muri iki gitaramo ngarukamwaka cya East African Party.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here