Kuri uyu wa gatanu tariki 12 Gashyantare 2021, umuhanzi ukomoka muri Uganda akaba n’umunyapolitike, Kyagulanyi Sentamu uzwi nka Bobi Wine, yagize isabukuru y’imyaka 39.

Kubera uburyo yigaragaje ku rwego rukomeye muri muzika ndetse na politike, benshi bamufata nk’urumuri rw’icyerekezo, ukuri ndetse n’umuyoboro w’ejo hazaza ku rubyiruko rw’Abagande n’igihugu muri rusange.

Abantu benshi hirya no hino ku isi biganjemo abahanzi, abanyapolitike n’abaturage basanzwe bamwifurije isabukuru nziza.

Gusa nubwo bimeze gutya, isabukuru y’uyu mwaka ntabwo Bobi Wine yayizihije ari kumwe n’umuryango we wose kubera ko bahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ntangiro z’uyu mwaka. Gusa umugore we, Barbie Ntungo yafashe indege agaruka mu gihugu kugira ngo yifatanye n’abo mu ishyaka rya NUP (National Unity Platform)  kwizihiza isabukuru y’umugabo we aho atuye mu gace ka Magere, mu Karere ka Wakiso.

Dore hano ibyamamare bitandukanye uko byabivuze:

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here