Mu gihe gito indirimbo “Ntiza”ihuje abahanzi Bruce Melody na Mr Kagame ishyizwe ahagaragara bamwe bakayishinja ubusambanyi, RALC yateranye hakozwe raporo isaba Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco gufata ingamba zo kuyihagarika

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’Ururimi muri RALC, Modeste Nsanzabaganwa yavuze ko basaba abahanzi guhanga ibintu bifitiye akamaro umuryango nyarwanda aho guhanga ibidafite icyo bibamariye.

Uyu muyobozi muri RALC yavuze ko abahanzi kenshi babikora bashaka kwigarurira urubyiruko ariko kubwe asanga hari uburyo bundi babigaruriramo bitabaye ngombwa ko bakoresha amagambo nyandagazi.

Yavuze kandi ko bagerageza kugira inama abahanzi baguye muri uyu mutego gusa ngo uzananirana haziyambazwa amategeko.

Ati “Ntiduhwema kuganira nabo nubwo bidusaba guhozaho. Abo twahuye bagiye bahinduka ariko nanone uzatunanira nawe tuziyambaza izindi nzego kuko bakwiye kumenya ko hariho amategeko ngengamyitwarire.”

Guhabwa ibihano ku bahanzi byaherukaga kuvugwa kuri Oda Paccy wahanishijwe kwamburwa izina ry’ubutore na Dr Jiji indirimbo ye Came to bed yavuzweho kugira amashusho y’ubusambanyi gusa igitangaje ikaba igihari ndetse yifashishwa mu birori.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here