Tariki 26 ukuboza muri Kigali Serena hotel hategerejwe igitaramo cyo kumurika Album ya Clarisse Karasira yise Inganzo y’umutima Album launch.

Ni igitaramo cyizaririmbwamo n’abahanzi nyarwanda batandukanye barimo Jules Sentore, Man Martin, Uruyange rw’intayoberana. ..

Afiche y’iki gitaramo hari abahanzi bagaragaye ko bagomba kuririmba muri kiriya gitaramo nyuma baza gukurwaho barimo umuhanzi w’icyamamare Makanyaga Abdul.

Makanyaga abdul ntakiririmbye mu gitaramo

Twashatse kumenya icyateye uyu muhanzi kuvanwa kuri afiche maze tuganira n’uhagarariye Clarisse mu by’iumuziki we Ifashabayo Sylvain Dejoie maze atubwirako mbere hari habayeho kumvikana na Makanyaga batazi ko afite umuhagarariye.
Ati :”Mbere Clarisse yari yasabye Makanyaga niba yazaririmba mu gitaramo arabyemera, nyuma tuza kumenya ko afite Kompany imuhagarariye tutari tuzi, tugerageje kuganira nayo ntitwabasha kumvikana duhitamo kumukuramo”.

Ibiciro byo kwinjira bikijya ahagaraga benshi mu bafana bagaragaje ko bihenze cyane ko kwinjira ari amafaranga ibihumbi ijana, gusa nyir’ubwite yasobanuyeko ari uburyo bwo gutera inkunga umuziki w’uyu muhanzi bityo ko abifuza kumushyigikira bagomba kugura Album ye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here