Hakomeje kwibazwa uzahagarika intamabara yahati ya Vanessa Briant na nyina bapfa imitungo, Vanessa arashinja nyina gushaka gusahura umutungo wa nyakwigendera, uru rubanza ruzarangira rute?

Vanessa Bryant akomeje kuvuga ko nyina, Sofia Laine, akomeje gushaka kunyaga umuryango wabo nyuma y’urupfu rwa Kobe Bryant.

Laine w’imyaka 68 yareze umukobwa we w’imyaka 38, amwishyuza amafaranga yatanze mu bikorwa bitandukanye bya mbere yo gupfa kwa Kobe.

Uru rubanza rwatangiriye muri Californiya ku wa kabiri, tariki ya 15 Ukuboza, ruvuga ko Laine yateye inkunga ndetse aguriza uyu muryango amafaranga menshi kandi ko atigeze ayishyurwa nkuko yari yabisezeranyijwe n’uyu mukinnyi w’icyamamare wapfuye azize impanuka ya kajugujugu mu ntangiriro zuyu mwaka.

Nyuma y’amakuru y’uru rubanza amaze kumenyekana, Vanessa yasohoye itangazo kuri Us Weekly avuga ko nyina “akomeje kugerageza no gushaka uburyo bwo kwambura umuryango amafaranga .” Kobe na Vanessa bari bafitanye abakobwa bane, Nataliya w’imyaka 17, Bianka w’imyaka 4, Capri, 1, na Gianna w’imyaka 13 wapfuye ari kumwe na se mu mpanuka ya kajugujugu imwe

Mu magambo ye ,Vanessa yavuze ko Laine atigeze aba umuterankunga cyangwa umufasha wabo.

Mbere, Laine yamaganye umukobwa we muri Nzeri ubwo yaganiraga na Univision, avuga ko Vanessa yamwirukanye mu rugo. Mu magambo yatangarije Us Weekly muri kiriya gihe, Vanessa yagize ati: “Umugabo wanjye n’umukobwa wanjye bapfuye mu buryo butunguranye kandi nyamara mama we yahise yihutira gukora ibiganiro kuri tereviziyo yivugira iby’imitungo imubabaje, ndumva ntakimufitiye urukundo”.

Kugeza ubu biracyari urujijo hibazwa uri mumakosa kugeza ubwo urukiko ruzasohora umwanzuro warwo ukaba ariwo ukurikizwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here