Abakunze Jackie Chan muri filime bari mu gahinda nyuma y’aho uyu mukinnyi ubuzima bwe bwugarijwe n’indwara ikomeye ndetse ishobora kuba yahitana ubuzima bwe.

Umukinnyi w’amafirime w’icyamamare, Jackie Chan kuri ubu ubuzima bwe buri habi nkuko byakunze kugarukwaho na benshi ku rubuga rwa twitter kuva ku munsi w’ejo.

Uyu mukinnnyi w’imikino njya rugamba wamamaye cyane mu mafilime kuri ubu afite imyaka 66.

Raporo yakozwe na The Straits Times ivuga ko Jackie Chan afite ikibazo cy’imvune yo mu mugongo yagize ubwo yakoraga imwe mu myitozo ye izwi.

Raporo ikomeza ivuga uyu mukinnyi wa Hong Kong w’imyaka 66 y’amavuko agomba kwishingikiriza ku bitugu by’abantu babiri mu gihe yinjira cyagwa asohoka munzu, ibi byagaragaye cyane mu cyumweru gishize ubwo yinjiraga mu cyumba cyerekanirwamo  amashusho ya firime yitwa Wish Dragon

Uyu mukinnyi kuri akaba arembye ndetse ku buryo iyi ndwara ishobora kuba yahitana ubuzima by’iki cyamamare abantu bakunze ari benshi.

Jackie Chan yavutse ku ya 7 Mata 1954) , ni umukinnyi w’imikono njya rugamba muri Hong Kong, Azwi cyane mu isi ya sinema kubera uburyo bwo kurwana bwa acrobatic acrobatic, gukoresha intwaro zidasanzwe, ndetse no guhanga udushya, ubusanzwe akora wenyine. Yitoje muri Wushu cyangwa Kung Fu na Hapkido, kandi yatangiye gukina kuva mu myaka ya za 1960, agaragara muri firime zirenga 150.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here