Uyu munsi nibwo umuraperi Jay C n’umufasha we Diane bagiye kurahira imbere y’amategeko nubwo bari bamaranye imyaka itanu banana bakanabyarana abana babiri.


Muhire Jean Claude wamenyekanye cyane kw’izina rya Jay C kuruyu wa kane taliki ya 30 nyakanga nibwo yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we Ishimwe Diane babanye imyaka itanu ariko bitemewe n’amategeko ubu bakaba babicishije mu mucyo mu murenge wa gikondo aho uyu muryango ubarizwa ibi bikorwa byose kandi bikaba byabaye hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda corona virus.


Jac C n’umugore we bari bamaranye imyaka 5 bafitanye n’abana babiri umukuru afite imyaka 9 doreko Jay c yavuze ko uyu mwana we mukuru yahoraga amubaza amafoto y’ubukwe bwe na mama wabo aho ari uyu mugabo akabura ibyo amusubiza ngo ninabyo byatumye ahanini ashyiramo imbaraga mu gusezerana imbere y’Imana ndetse n’abantu.


Uyu muryango wa Jay c uzajya gusezerana imbere y’Imana taliki ya 31 nyakanga mu rusengero rwa Regina pacis mu mujyi wa Kigali, ibi birori kandi bizaba byahujwe nuko abana babo bazahabwa amasakaramentu umwe mukuru ahabwa ukarisitiya naho umuto akabatizwa ndetse na papa wabo azakomezwa kuruwo munsi, ibi byose bakaba barabihurije hamwe ngo bahaze ibyishimo by’abana babo.


Jay c yamenyekanye mu ndirimbo zagiye zikunzwe cyane cyane mu njyana ye ya Hip Hop amazemo imyaka 9 yose harimo nka Sentiment yakoranye na Bruce melody, I am back n’izindi nyinshi zitandukanye kandi akaba yarakunzwe cyane n’abakunzi b’umuziki kubera injyana akora.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here