Jay-Z na LVHM bamaze kumvikana imikoranire mu by’ubucuruzi.Nk’uko tubikesha The New York Times, uyu muraperi Jay-Z usanzwe ufite ikompanyi ya champagne yitwa Armand de Brignac, na none izwi nka Ace of Spades, yamaze kugurisha kimwe cya kabiri cyayo.

Champagne ya Jay-Z

LVHM ni ikigo gikomeye cyo mu Bufaransa gisanzwe gikora izindi champagne Dom Pérignon, Moët & Chandon, Ruinart, Krug, and Veuve Clicquot.

“Twahoze dukurikirana imikorere ye dusanga ari myiza. Champagne nyinshi zagiye zihura n’ingorane nyinshi ariko we yarakoze cyane akomeza kwigaragaza. Iki kinyobwa cye twakinyoyeho twumva ari cyiza bituma twanzura ko twakorana,” niko yavuze Philippe Schaus, umuyobozi wa  Moët Hennessy. “ Ku isi champagne zacu zirayoboye ariko twasanze kongeraho iyi ya Jay-Z ari intambwe nziza mu rugendo rw’ubucuruzi turimo.”

Bagize iyi mikoranire mu bucuruzi bw’ikinyobwa cya champagne mu gihe hirya no hino ku isi zagiye zihomba biturutse ku ihagarikwa ry’ibirori n’indi minsi mikuru , kubera icyorezo cya COVID-19.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here