Umuhanzi,Umukinnyi wa filime n’Umunyamideli Jennifer  Lopez yashyize amashusho kuri Instagram n’amagambo bigaragaza ibyishimo atewe n’umunsi w’amavuko w’abana be b’impanga Emme w’umukobwa n’umuhungu witwa Max. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Gashyantare aba bana bafatiye ifunguro rya mu gitondo mu buriri.

Mu mashusho, Lopez agaragara asoma Emme ndetse anaha buri umwe impano y’amakarita ku munsi w’amavuko. Mu gihe abana baba basoma amakarita, Jennifer agaragaza amarira y’ibyishimo.

Mu magambo yanditse ku mashusho asoza agira ati: “ Rwabaye urugendo rw’imigisha n’umunezero kuva nababona… Ndishimye kandi mfite umunezero mu mutima.”

J Lo ubu ubarizwa muri Repubulika ya Dominican, ari mu bikorwa byo gufata amashusho ya filime yitwa Shotgun Wedding izasohoka mu minsi iri imbere.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here