Ku munsi mpuzamahanga w’abagore, Umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa filime, Jennifer Lopez yahamagariye abari n’abategarugori gukoresha amajwi yabo batezanya imbere.

“Dukeneye gukoresha amajwi yacu, tugahaguruka twarangiza tukerura kuri buri kimwe twizera,” niko iki cyamamare mu njyana ya pop cyanditse kuri Instagram.

Uyu muririmbyi ubu ufite imyaka 51, yanashyize kuri Instagram amashusho agaragaza ibyamamare bitandukanye bifite inyandiko zigira ziti : “ Nta mupaka mfite”

Mu yandi magambo uyu muhanzi yanditse yagize ati : “ Ku bagore bose n’abakobwa bo ku isi yose nifatanyije namwe mu byishimo!!!

Amashusho yakwirakwije yumvikanamo indirimbo ye yitwa “Limitless”. Iyi ni indirimbo yanditswe na Sia afatanyije na Jesse Shatkin; inumvikana muri  filime yitwa Second Act.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here