Jessica Biel ni umugore wa Justin Timberlake wujuje imyaka 39 kuri uyu wa gatatu,3 Werurwe.Ibi byatumye umugabo we ashyira amafoto n’amashusho kuri Instagram bihamya urukundo rudasanzwe amukunda.

“Narahiriwe kuba ngufite, duseka ndetse tunishimana buri munsi.” Niko Timberlake yanditse kuri Instagram.

Yongeye kwandika ati : “ Isabukuru nziza kuri wowe muntu w’icyitegererezo kuri njye, umunyembaraga, unsetsa, ntusanzwe kandi uri mwiza ibihe byose…”

Abenshi mu byamamare bakurikira Timberlake bamwifurije ibihe byiza ku isabukuru y’umugore we; Harimo J.J. Watt, Lily Collins and Erin Andrews.

Timberlake na Biel bafitanye abana babiri Silas na Phineas

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here