Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kamala Harris yatunguranye ubwo yagaragaraga mu birori bya Premio Lo Nuestro 2021. Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kane,18 Gashyantare ndetse hari n’ubutumwa yatambukije.

Kamala Harris

Ubwo ibi birori bya Premio Lo Nuestro biba buri mwaka  bigamije guhemba abahanzi baririmba mu rurimi rw’Ikinyesipanyole byari bigeze hagati, Kamala Harris ,biciye mu buryo bw’ikoranabuhanga, yatanze ubutumwa bw’icyizere ndetse anashimira abahanzi b’Abalatini ku muziki wabo

 “Iri joro turishimira abahanzi b’Abalatini mu gihugu cyacu ndetse no ku isi hose”, Harris niko yatangiye avuga.”Mu gihe cy’umutekano muke, ibihombo byinshi, umuziki wanyu wadufashije byinshi ndetse utwongerera imbaraga. Mu gihe tukirwana no gutsinda iki cyorezo no kongera kubaka urwego rwacu rw’ubukungu, dukeneye imbaraga z’ihumure n’icyizere ziva ku bahanzi.  Dukeneye ibyo bitekerezo by’ubumwe bituma imiryango migari ikomeza kuba hamwe nubwo ibihe byaba bigoye.”

Ibirori bya Premio Lo Nuestro 2021 byagaragayemo abahanzi nka Maluma, Luis Fonsi, Daddy Yankee, Marc Anthony,Camilo na Selena Gomez wari umaze igihe kinini atagaragara mu bitaramo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here