Iyi niyo mperuka? Bivugwa ko Kim Kardashian na Kanye West babayeho amezi menshi badahuza mu gihe havugwa ibihuha byo gutana.

Ku wa kabiri, tariki ya 5 Mutarama, amakuru yatangajwe na Us Weekly yagize ati: “Kim na Kanye bari bamaze igihe kinini badahuza.” umunyamategeko Laura Wasser akaba ari we uri kwiga dossier yabo ngo batandukane.

Uyu mugore usigaye yarihebeye kwiga ibijyanye n’amategeko kuri ubu ngo yamaze gushyira mu mutwe ko umubano we na Kenye ugomba gushyirwaho akadomo.

Kim Kardashian na Kanye West gahunda ni ugutana

Mu gihe umugabo nawe ubu ashishikajwe no kujya muri politiki cyane, ni intumbero ebyiri zihabanye n’ubwo mu by’ukuru utavugako aricyo kigiye kubatandukanya.

Ibi byamamare byombi ntabwo bijya byerura ngo bishyire hanze impamvu yo gusoza umubano wabyo n’ubwo abarebera ku ruhande batabura gushaka impamvu.

Ahari umunyamategeko namara kwiga dosiye yabo niwe usobora gushyira ahabona impamvu y’itandukana ryabo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here