Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi mu muziki nka Koffi Olomide yerekanye ibyishimo atewe n’umubare w’abantu miliyoni 3 bamukurikira kuri paji ye ya Facebook. Ibi yabitangaje akoresheje Instagram.

Le grand Mopao yashimiye cyane abantu bose bamweretse urukundo bakamukurikira.  

“Ubu muri miliyoni 3 kuri paji yanjye ya Facebook. Mbashimiye byimazeyo inshuro miliyoni eshatu.” Niko yanditse kuri Instagram.

Uyu muhanzi ufite itsinda rikomeye muri muzika ya Congo,  Quartier Latin International , kuri Instagram akurikirwa n’abantu barenga miliyoni imwe. Uyu ari mu bahanzi ba mbere bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga kandi banakurikirwa mu gihugu cye cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here