Umuhanzi w’itsinda rya Urban Boys, Humble Jizzo yasabye urubyiruko gushyira imbaraga hamwe bakubaka u Rwanda. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, uyu muririmbyi yagaragaje ko yifatanyijwe n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.

Mu gihe kwibuka bibaye ku nshuro ya 27, Jizzo yasabye urubyiruko kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside.

“Twibuke abacu batuvuyemo bazize Genocide yakorewe abatutsi duharanira kurandura no gukumira ibitekerezo bibi byasubiza igihugu cyacu cy’u Rwanda mu icuraburindi.” Niko Humble yanditse kuri Instagram.

Mu kuguragaza ko igihugu ari umurage buri wese aba akwiye guha agaciro no gusigasira,  yongeyeho ati : “ Ndabwira urubyiruko, ingufu ,ubwenge n’ubushobozi  dufite , tubikoreshe duharanira ko amateka mabi yaranze igihugu cyacu atazasubira ukundi.”

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no ku isi hose,biba buri mwaka kuva tariki 7 kugeza 14 Mata.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here