Nyuma y’aho umuhanzi Meddy agiriye mu bahatanira MTV Africa Music Awards arasaba abanyarwanda kumutora akabasha guhangana n’ibindi byamamare muri muzika bahanganye.

Umunyarwanda ubu usigaye aba muri USA Meddy kuri ubu ari mu bahanzi bahatanira ibihembo bya MTV Africa Music Awards, ibi bihembo bitegurirwa kandi bigatangirwa muri Uganda.

Uyu muhanzi kuri ubu arasaba abanyarwanda ndetse n’abandi bakunzi b’umuziki we kumutora kugirango abashe kuba yagera kure no kwegukana ibi bihembo bihatanirwa na benshi mu kiciro arimo cya Listners Choice aho ahanganye n’abandi barimo Kaligraph Jones, Pallaso, Sarkodie, Tiwa Savage n’aband.

Meddy ahanganye n’ibindi byamamare muri muzika

Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya karindwi, umuhango wo kubishyikiriza ababitsindiye uzabera i Kampala muri Uganda tariki 20 Gashyantare 2021.

Ku rukuta rwe rwa Instagram akaba yasabye abantu kumutora muri iri rushanwa rya muzika arimo doreko ari n’umuhazi umaze gutera intambwe nini muri muzika haba hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Gutora bikorerwa ku rubuga rwa interineti rwa MTV Africa Music Awards

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here