Umuhanzi Ngabo Meddy Umwe mubahanzi bakomeye mu Rwanda ubwo yagiriraga igitaramo muri KIGARI ARENA aho yahuriye numuhanzi Ne-yo igitaramo cyaherekeje umuhango wo kwita izina abana bingagi 2019.

Meddy wagaragaye mu byamamare byise amazina abana b’ingagi aho uwe yamwise ‘Inkoramutima’, yasabye imbabazi abafana be avuga ko ibyabaye byari birenze ubushobozi bwe ntacyo yari kubikoraho.

Yagize ati:

” Nshaka gufatirana aya mahirwe nkashimira buri umwe waje akatwereka urukundo akanadushyigikira muri Kigali Arena mu Kwita Izina Concert.”

Ariko ndashaka no gusaba imbabazi zo kuba nararirimbye igihe gito bitewe n’uko ibyabaye byari birenze ubushobozi bwanjye, sibyo nari nateguye. Numvuga amajwi yanyu mu cyumba aho nari ndi muhamagara izina ryanjye. Nashakaga kuririmba buri ndirimbo nabateguriye. Murakoze ku bwo kunyumva, murakoze ku bw’urukundo rwanyu rudashira.”

Yijeje abafana be ko azagaruka kubataramira muri Kigali Arena cyane ko Kigali ari ho iwabo.

Neyo wari umuhanzi mukuri muri iki gitaramo

Amakuru avuga ko abateguye iki gitaramo ari bo babaye intandaro yo kuvana Meddy ku rubyiniro kuko bakerewe gutangira igitaramo bigatuma Meddy ahamagarwa mu gihe cyari cyateganyirijwe NE-YO kuri gahunda y’igitaramo.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here