Meghan Markle n’Igikomangoma Harry umuryango wabo ukomeje kwaguka!


Ku munsi bivugwa ko ari uw’abakunda witiriwe mutagatifu Valentin uba buri mwaka,14 Gashyantare, nibwo itangazo rivuga ko uyu muryango na none witeguye undi mwana.
“Ubu turemeza ko Archie Harrison agiye kugira murumuna we. Umuryango wa Meghan Markle n’Igikomangoma Harry ba Sussex baritegura kwibaruka umwana wa kabiri,” umuvugizi w’uyu muryango niko yavuze mu ijambo ryatangajwe ku cyumweru,14 Gashyantare.
Kugeza uyu munsi byinshi kuri uyu mwana w’imfura wa Meghan na Harry, ntabwo bizwi.