Ntushobora kubura aya mahirwe yashyizweho na Rema Namakula muri uku kwezi kwa Mutarama. Kwigana {Challenge} y’indirimbo byashyiriweho akayabo ka Miliyoni y’amashilingi.
Rema avugako igihembo kinini kingana na Million y’amashilingi ya Uganda ategereje guhembwa challenge nziza ya mbere ku ndirimbo ye “this is love” ye afatanyije na The Ben wo mu Rwanda.
Ibi bizakorwa ufata agace ka challenge ugashyira kuri murandasi maze ushiremo {tag} kuri Rema na The Ben.
Rema ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse ati:” Miliyoni 1 y’amashilingi irahari guhabwa challenge ya mbere nziza ku ndirimbo this is love, fata agace gato ugapositinge maze udushyiremo twembi {TAG} , irushanwa ritangiye ubu.


Indirimbo “this is love”, ni imwe mu nshya zinjiye muri 2021 irimo kwakirwa neza haba mu masoko ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.
Amajwi yakozwe na producer Nessim Pan naho videwo yafashwe na Hanscana.