Igikorwa cyari gitegerejwe na benshi cya MTV Music Awards 2021 mu gihugu cya Uganda cyamaze gusubikwa. MTV Base ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatanze itangazo kuri uyu wa kane tariki 4 Gashyantare 2021 rivuga ko amatariki yari ateganyijwe yamaze guhinduka.

Ejo hashize ,4 Gashyantare, mu masaha y’umugoroba nibwo iby’isubikwa ry’iki gikorwa cyari gitegerejwe na benshi byamenyekanye. Gusa amatariki n’aho  bizongera kubera ntabwo byigeze bitangazwa.

Ibi bije nyuma y’uko hari abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bagiye basaba ko iki gikorwa cyahagarikwa burundu, aho banazanagamo impamvu zishingiye kuri politike. Zimwe murizo zifite aho zihuriye n’amatora y’umukuru w’igihugu aherutse kubera muri Uganda, agasiga Museveni yongeye kuba Perezida.

Byari biteganyijwe ko kuri ino nshuro ibi birori byari kuba ku itariki 20 Gashyantare 2021, Kampala,Uganda. Iki gikorwa bwa mbere kibaho, cyatangijwe na MTV Networks Africa (Viacom International Media Networks Africa) mu mwaka 2008. Ibi bihembo bitangwa ku bahanzi baba bakunzwe kurusha abandi ku mugabane wa Africa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here