Miss Josiane yagiye kwiga muri INES-Ruhengeri nyuma y’amezi atatu yonyine yari amaze yegukanye iri Kamba.

Miss Josiane avuga ko yahisemo kwiga kaminuza muri INES-Ruhengeri, kubera ko yari asanzwe akunda aka gace k’Amajyaruguru.

Yavuze kandi ko ashishikariza abakobwa kwitinyuka ndetse ngo arimo arabashishikariza kuzitabira irushunwa rya Bright INES-Ruhengeri, rizaba mu ntangiriro z’umwaka utaha, abandi akabashishikariza kujya muri Miss Rwanda 2020. Ngo afite intego yo kwita ku masomo ye, ibindi akazabijyamo byibuze hari aho amaze kubona ageze mu masomo ye.

Miss Josiane wiga amasomo y’ubukungu, avuga ko adafite gahunda yo kongera kwitabira amarushanwa y’ubwiza vuba, ahubwo ngo agomba kubanza kwiga kugeza ubwo nibura abona impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1).

Miss Mwiseneza Josiane ukomoka mu Karere ka Karongi, ni umwe mu bakobwa bavuzweho cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, aza no guhabwa ikamba ry’umukobwa wakunzwe na benshi ugereranije n’abandi bari bari kumwe.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here