Nandy na Harmonize nibo bazaririmba ku mikino ya nyuma y’igikombe cya Mapinduzi hariya muri Tanzaniya, Diamond ntabwo agaragara mu bazaririmba, haba hari aho bihurira no kuba televiziyo ye iherutse gufungwa?

Abahanzi ba muzika Nandy na Harmonize bategerejwe gutanga ibyishimo ku mikino ya nyuma y’igikombe cya Mapinduzi iteganyijwe kuzaba ku ya 13 Mutarama uyu mwaka, imikino yanyuma izabera kuri Sitade Amaan i Unguja, Zanzibar.

Nandy na Harmonize nibo bazasusurutsa abafana

Kuri ubu amarushanwa ari mu matsinda hasigaye imikino ibiri gusa ngo irangize icyiciro cyo gukomeza muri kimwe cya kabiri.

Young Africans  iri mu itsinda A yazamutse muri kimwe cya kabiri cy’irangiza itegereje uzatsinda mu itsinda C umukino wanyuma uzakinwa ejo ku cyumweru hagati ya Azam FC na Malindi.

Aba bahanzi bombi akaba aribo bategerejweho kuririmba muri iki gikombe, ni ibintu bamwe mu bafana bibajijeho impamvu ari aba bahanzi bombi gusa bafashwe hagasigara abandi bahanzi bakomeye barimo n’icyamamare Diamond.

Ni ibintu abafana bamwe batatinye guhuza no kuba Diamond aherutse gufungirwa ibitangazamakuru bishinjwa kwica amabwiriza y’itangazamakuru n’ubwo Mwanasport yanditse iyi nkuru itigeze igaragaza impamvu aba bahanzi aribo gusa batoranijwe kuzasusurutsa abafana bazaba bari kuri iriya stade.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here