Mu Rwanda hateganyijwe umuhango ukomeye wo kwita izina abana b’Ingagi, uteganwa kuba ku italiki ya 6 Nzeri 2019.

Kubusanzwe mu gihe uyu muhango uri gukorwa, haba hatumiwe ibyamamare bitandukanye cyane cyane muri muzika bifasha abitabiriye gususuruka no kwidagadura kugira barusheho kugubwa neza no kuryoherwa n’igikorwa muri rusange.

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 20 Kanama 2019, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) kibinyujije ku rubuga rwa Twitter, cyameje ko umuhanzi Ngabo Medard wamamaye nka Meddy ari mu bazitabira uyu muhango.

Meddy na Ne-Yo umusore wo muri leta zunze ubumwe za amerika nibo batangajwe bazasusurutsa imbaga yabitabiriye ibi birori.

Shaffer Chimere Smith wamenyekanye nka Ne-Yo mu muziki,ni umuririmbyi, umwanditsi, umukinnyi wa filime akaba n’umubyinnyi mu mbyino zigezweho umaze gushyira hanze Album zitandukanye zakunzwe cyane zirimo: Good man, Becouse of you, Year of the Gentleman n’izindi.

Tony Adams

Uretse aba bahanzi kandi RDB yemeje ko uwitwa Tony Adams wahoze ari umukinnyi mu ikipe ya Arsenal ndetse na Louis van Gaal wahoze ari umutoza w’Ikipe y’igihugu cya Dutch wanatoje ikipe ya Manchester United imyaka itatu yose nabo bari mu bazita abana b’Ingagi amazina.

Louis van Gaal

U Rwanda rufitanye amaseserano n’ikipe ya Arsenal mu gikorwa cyo guteza imbere no kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda,mu cyiswe #Visit Rwanda. Tony Adams azaza ku ruhande rw’aya masezerano nk’Ambasaderi wa Arsenal mu Rwanda.

Written by Vanessa Munyana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here