Gakumba Patrick uzwi cyane nka Super Manager umaze kwandika izina cyane hano mu Rwanda ndetse no hanze ,aravugako yiteguye gutwara igikombe mu cyiciro arimo muri The Choice Awards 2020 niba koko hakoreshwamo ukuri. 

Ni icyiciro cya The Choice Influencer of the Year ahanganiyemo n’ibindi byamamare hano mu Rwanda bizwi cyane nka: DJ Brianne, Junior Giti, Rocky Kirabiranya [Kimomo], Papa Cyangwe na Super Manager

Ubwo yakoraga ikiganiro na The Choice, Super Manager yabwiye umunyamakuru ko nta kabuza ko iki cyiciro abarizwamo ariwe ugomba kwegukana ibihembo, ibi ngo abishingirako ibikorwa rwe bimaze kubaka izina hano i Rwanda ndetse no hanzi, ku bw’ibyo ngo asanga nta wundi wamwitambika imbere.

Gakumba Patrick aka Super Manager

Binyuze mu kiganiro ‘The Choice’, Televiziyo yitwa “Isibo Tv” yatangiye gutegura ibihembo ngaruka mwaka yise ‘The Choice Awards 2020’ igamije gushimira abahanzi, aba Producer, aba Dj, abanyarwenya n’abandi bagira uruhare mu iyaguka ry’imyidagaduro mu Rwanda

Abashyizwe muri ibi byiciro ni abakoze bakigaragaza kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2020. Bashyizwe mu byiciro 10, ndetse batangiye gutorwa ku rubuga rwa internet www.thechoicelive.com.

Bifite intego yo gushyigikira urugendo rw’umuziki w’u Rwanda, gutera imbaraga abahanzi no kubashimira ibyo bamaze gukora mu ruganda rw’imyidagaduro. Mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 17/01/2021 ni bwo hatangajwe ku mugaragaro abahanzi bahatanye muri ibi bihembo bizatangwa ku wa 31 Mutarama 2021

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here