Minaj yakoze icyaha muri 2018 aho yakoresheje amagambo n’injyana byo mu ndirimbo ya Champan Baby Can I Hold You, bimuteye kwishyura arenge miliyari y’amafaranga y’u Rwanda

Kuri ubu uyu muhanzi w’icyamamare muri Amerika Onika Tanya Maraj Nick Minaj agomba kwishyura amadorari 450.000 y’indishyi, ni amafaranga arenga miliyari imwe ayaha umuhanzi Tracy Champman kubera gukoresha igice cy’indirimbo y’uyu muhanzi mu ndirimbo ye Sorry.

Ibi bikaba byarabaye mu mwaka wa 2018, ari nabwo uyu muhanzi Tracy Champman yahise atanga ikirego.

Nick Minaj agomba kwishyura amadorari 450.000 y’indishyi

Icyakora iyi indirimbo yashyize Nick Minaj mu bibazo ntabwo yasohotse ngo ayimurike ku mugaragaro ariko bivugwa ko Nick Minaj yayihaye Dj Funkmaster Flex wo kuri radiyo Hot 97 ikorera New York maze arayicuranga, abantu bakiyumva batangiye kuyisakaza  ku mbuga nkoranyambaga.

Si ubwa mbere Nick Minaj avuzweho kwiba indirimbo no gukoresha amagambo yo mu ndirimbo z’abandi bahanzi mu ndirimbo ze, yakunze kubikora cyane ku bahanzi bo hambere , yabikoze mu ndirimbo nka Super Bass, Your Love  ariko nta kibazo byigeze bimuteza

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here