Umuraperi kazi w’umunyamerika Nick Minaj yagaragaje amafoto yerekana ko ashobora kuba atwite umwana we wa mbere Ku myaka 37.

Onika Tanya Maraj Pretty w’imyaka 37 wamenyekanye nka Nicki Minaj ni umuraperi kazi wavukiye mu gihugu cya Trinidad tabago ariko akaba yarakuriye akanakorera umuziki we muri leta zunze ubumwe za amerika cyane cyane mu njyana ya Hip Hop kurubu akaba yatangaje ko atwite inda y’umwana wambere.


Nicki Minaj abinyujije Ku rukuta rwe rwa Snapchat yagaragaje amafoto afashe kunda nk’ikimenyetso cy’uko atwite anashyiraho amagambo agaragaza koashobora kuba atwite inda y’umugabo we witwa Kenneth Petty babanye mu kwezi kw’ugushyingo 2019, ibi bikaba byanamenyekanye kubera amagambo amaze iminsi avuga abaza uko abantu batwite bitwara.


Nicki Minaj yamenyekanye mu ndirimbo zabiciye bigacika kw’isi yose nka Pills and potions,starship, high school,barbie tingz n’izindi nyinshi, akaba yarahisemo kubyarana na Kenneth Petty nyamara yarakundanye n’abasore benshi harimo Lil Wayne, drake, Meek mill n’abandi benshi hariya muri leta zunze ubumwe za amerika.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here