Maitre Dodian ni umwe mu bahanzi Nyarwanda badahwema guha abakunzi babo ibyo bakeneye no gukorana umurava. Uyu muririmbyi uzwi mu njyana ya Afrobeat na R&B kuri uyu wa kane,25 Gashyantare, yasohoye indirimbo ifite amashusho yitwa “Ntacyo Mbaye”. Ni indirimbo uyu muhanzi ahamya ko ivuze byinshi kuri we.

“Sasa iyi ndirimbo ntacyo mbaye nayanditse nyuma yo kubona ibiba hirya no hino muri society ku bantu batandukanye , bikubaho, bibabaho ndetse nanjye bimbaho aho usanga umuntu ukurusha ubutunzi cyangwa ububasha ku kintu runaka akwereka ko utamufite ntako waba umeze cyangwa ntaho wakwigeza,” Niko Dodian yatangaje. Yanongeyeho “Niko kwandika iyi ndirimbo numvikanisha ko  burya iyo wakangutse ukaba utarwaye uri muzima , mu nshuti n’imiryango ari amahoro burya ntacyo uba ubaye”

Iyi ndirimbo ifite iminota ibiri n’amasegonda 53, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Heavy Kick mu gihe amashusho yayo yayobowe akanatunganywa na AB Godwin. Aba bose amazina yabo mu myidagaduro ya hano mu Rwanda hari urwego amaze kugeraho biturutse ku bikorwa bakoze mu gihe gishize n’ubu.

Dodian mu minota ya nyuma y’amashusho y’iyi ndirimbo, agaragara afite ikofi. Mu magambo ye  yahamije ko bishushanya ko iyo wihanganye birangira unesheje.

“Nashakaga gushishikariza abantu kumva banyuzwe n’uko bari kandi n’ibibazo byaza bagatuza kuko kubyihanganira,  birangira habonetse  ibisubizo.” Dodian niko yashimangiye.

Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Afro-Zouk abahanzi benshi baharaye muri iki gihe, Maitre Dodian atangira aririmba “ Nakangutse ndabyuka ohh ohh Ohh uhh Ntera intambwe birakunda ,Yego Mu muryango amahoro arahinda yiii Nyamara ntacyo mbaye” yongera kumvikana aririmba ati: “Umwuka mpumeka ni ubuntu Ndakora ifungo nkaribona Reka ntambe ntambe nshimire Imana kuko ntacyo mbaye aah aah aah aah”

Mu gihe gishize uyu muhanzi aherutse gukora indirimbo “Hobe” ishingiye ku nkuru mpamo, yakiriwe neza n’abakunzi ba muzika Nyarwanda. Uyu muhanzi anishimira uburyo abantu b’ingeri zitandukanye bakomeje kumuba hafi mu rugendo rwe rw’ubuhanzi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here