Ati “Bavuze ko ntwite gusa ntabwo byari byo, byari ibinyoma”.

Mwiseneza avuga bwa mbere yabyumvise yibereye mu Karere ka Rusizi ngo abibwiwe n’inshuti ye nayo yari itunguwe no kumubona imubwira ko yumvise amakuru abivugaho kuri Radio Rusizi.

Ku cyatumye ahagarika gukoresha imbuga nkoranyambaga ati “Nafashe akanya ko kuruhuka kubera imbuga nkoranyambaga zari zisigaye zituma mbura ubwenge”.

Mwiseneza Josiane yahumurije abafana be ababwira ko ari amahoro ameze neza ndetse ko yavuye mu kiruhuko yari yarihaye.

Izina Mwiseneza Josiane rumvikanye mu matwi y’Abanyarwanda mu irushanwa ryo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2019 ’Miss Rwanda 2019’ ryasojwe yegukanye ikamba rya Nyampinga wakunzwe kurusha abandi ’Miss Popularity 2019.

Uyu mukobwa benshi bitaga uwo mu cyaro ariko akereka abanyamujyi igihandure muri Miss Rwanda 2019, byibazwaga na benshi mu bafana be aho yaba aherereye ahanini bashingiye ku rukundo bamukunda nkuko babimugaragarije mu irushanwa, nyuma yaryo na bugingo n’ubu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here