Moses Ssali uzwi mu muziki nka Bebe Cool ku wa 18 Gashyantare  2021 nyina umubyara yagize isabukuru y’imyaka 79.

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Uganda akaba anafite inzu ikorerwamo ibikorwa bya  muzika yitwa  The Gagamel International, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yifurije umubyeyi isabukuru nziza.

Isabukuru nziza y’imyaka 79 mama kandi nshimira Imana kuba ngufite,” Bebe Cool niko yanditse.

zuena na Bebe Cool

Byari ibyishimo kuri uyu muhanzi n’umugore we Zuena mu rugo rwabo ruri ahitwa Ntinda, Kampala. Bakoze ibirori bikomeye bishimira uyu munsi. Bebe Cool yakunze gushimira umubyeyi we kubwo kumuba hafi akamurera ari wenyine mu buzima bugoye ubwo babaga ahantu hitwa Kanyanya, Kampala. Iki gihe ntabwo yigeze afashwa n’uwari umugabo we wigeze no kuba minisitiri, Jaberi Bidandi Ssali.

Bebe Cool yatangiriye umuziki  Nairobi, Kenya mu mwaka 1997, nyuma y’igihe gito agaruka mu gihugu cye cy’amavuko.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here