Nyuma y’igihe kinini bizwi ko se wa Diamond ari muzehe Abdul, nyina wa Diamond yahishuye ko Atari we wamubyariye avuga se wamubyaye. Gusa ntabwo uyu musaza byamutunguye cyane.

Abdul Juma Issack, uzwiho kuba se ubyara umuhanzi w’umuziki wa Bongo Fleva muri Tanzaniya, Naseeb Abdul ‘Diamond Platnumz’ yagize icyo avuga ku magambo nyina w’uyu muhanzi avuga ko atari umwana we.

Mu kiganiro kuri Mwanasport ku munsi w’ejo tariki ya 15 Mutarama 2021, nyina wa Diamond, Sandra, yasobanuye neza ko se wabyaye Diamond ari umusaza witwa Salum Iddi Nyange naho Abdul akaba ariwe wamureze gusa.

Salum Iddi Nyange

Nyuma y’ayo magambo Mwanaspoti yashakishije Abdul kugira ngo imenye uko yakiriye ayo magambo.

Mu magambo ye, uyu mubyeyi Addul yavuze ko yishimiye kubyumva kandi ko ntacyo yabihinduraho kuko ubwe atabisobanukiwe cyangwa ngo abimenye.

Ati “Ntacyo mfite kubihinduraho, sinabihakana cyangwa ngo mbyemeze kuko niwe watwite”

Yavuze kandi ko yemera ko Diamond atari umwana we n’ubwo yabimenye uyu munsi nyuma yuko nyina abiganiriyeho ko yanabiboneraga mu kuba Diamond nta kintu akunda kumufasha.

Mama Diamond

Abajijwe niba adafite gahunda yo gupimisha ADN kugira ngo yerekane niba uyu muhanzi ari umwana we cyangwa atari we, yavuze ko nta mpamvu yo kurwanira umwana ndetse ko ibyo byose biri mu mpamvu z’ubutunzi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here