Nyuma y’aho Jerusalema yigarurirye isi, Master KG yahaye impano Nomcebo yo kumushimira uyu mushinga bakoranye ndetse baganira no kukuba bakora indi ndirimbo.

Master KG arishimye nyuma y’indirimbo ye Jerusalema imaze gutera intambwe ikigarurira  n’imbuga nkoranyambaga. Uyu mustar wa Limpopo yatangaje ko amashusho y’indirimbo yakunzwe cyane arimo Nomcebo Zikode ageze kuri miliyoni 300 kuri YouTube. Master KG yashimiye abakunzi be kuba barakoze iki gikorwa ndetse agenera impano Nomcebo bakoranye ino ndirimbo.

Mu mushinga w’indirimbo nshya

Indirimbo Jerusalema yatsindiye ibihembo byinshi kandi inazamura producer w’umuziki ku masoko mpuzamahanga.

“Ku bwa Master KG, Jerusalema ubu imaze kurebwa na miliyoni 300” Yashyizwe ahagaragara ku ya 12 Ukuboza 2019 nk’indirimbo ya mbere ya Album ya kabiri ya Master KG, ni indirimbo yakunzwe cyane.

Master KG akaba yageneye impano Nomcebo kukuba yeremeye ko bakora iyi ndirimbo yigaruriye isi, abantu bamwe bkaba batangaiye no gutekereza ko baba bagiye gukorana indi ndirimbo.

Jerusalema indirimbo yagize challanges nyinshi

Nta gushidikanya ko iyo hataba icyorezo cya Covid-19 Master KG aba yarazengurutse isi akora ibitaramo bitandikanye n’iyi ndirimbo yigarurirye imitima ya benshi ku isi yose. Ni indirimbo ikunda kugaragara yiganwa mu mibyinire hirya no hino ku isi ibyo bita dance challenges.  

Ntaho batayibyinnye

Mu Kwakira 2020, urubuga rwa Shazam rwatangaje ko Jerusalema ari indirimbo ikunzwe cyane ku isi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here