Shaffer Chimere Smith uzwi nka [Ne-Yo] uherutse gutaramira abanyarwanda ku wa 07 Nzeri 2019 , yasuye Urwubutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi asobanuriwa amateka n’amahano yagwiririye u Rwanda.

Ku cyumweru  tariki ya 8 Nzeri 2019 umuhanzi Ne-yo n’ikipe yamuherekeje batemberejwe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basobanurirwa byimbitse amateka y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yahagaritswe n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka yafashe umwanya wo kwandika ubutumwa bwe mu gitabo cy’abashyitsi.

Ne-Yo n’ikipe yari imuherekeje bafashe umwanya wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ashyira n’indabo ahashyinguye iyi mibiri mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

Uyu muhanzi yari yaje mu muhango wo Kwita Izina , aho yise izina umwana w’ingagi amwita ‘Biracyaza’ ndetse aza  no kuririmba mu gitaramo cyari giteganyijwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 7 Nzeri 2019 cyiswe Kwita Izina Concert cyanitabiriwe na nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here