Abahanzi ba Uganda Pallaso, Slick Stuart na DJ Roja batsinze bagenzi babo Winnie Nwagi, John Blaq nyuma yo gutorwa n’abafana, bakaba biyongereye ku bandi bagomba guhatanira ibihembo bya MTV Africa Music Awards mu cyiciri cy’abakurikirwa cyane.

Ni abahanzi batandukanye bari barashyizwe ku rutonde rw’agateganyo maze abakunzi ba muzika basabwa gutora umuhanzi bakunda mu matora yakozwe hakoreshejwe amaradiyo yaho ndetse n’imbuga nkoranyambaga.

Abandi bahanzi bazahatana nabo mu kiciro cya The Listeners’ Choice bamenyekanye mu ntangiriro z’iki cyumweru, bityo aba bahanzi bakaba biyongereye ku rundi rutonde rw’abahanzi 18 baturuka mu bihugu bitandukanye nabo batoranijwe binyuze mu nzira zimwe.

Abandi batoranijwe barimo: Anna Joyce (Angola), ASAPH (Zimbabwe), Dagi D (Etiyopiya), DBN Gogo & DJ Dinho (Afurika y’Epfo), Didi B (Cote D’Ivoire), Drizilik (Siyera Lewone), Focalistic (Afurika y’Epfo) ), Khaligraph Jones (Kenya), Locko (Kameruni), Malome Vector (Lesotho), Meddy (Rwanda), Mohamed Ramadhan (Misiri), Ngaaka Blindé (Senegali), Rayvanny (Tanzaniya), Sarkodie (Gana), Shirazee (Benin) , Souhila Ben Lachhab (Alijeriya), na Tiwa Savage (Nijeriya).

Icyiciro cy’abakurikirwa cyane ni icyiciro giha amahirwe abahanzi ku bihangano byabo kugera ku rwego rwo hejuru no gukurikirwa cyane.

Monde Twala, Visi Perezida mukuru akaba n’umuyobozi mukuru muri ViacomCBS Networks Africa (VCNA) avugako MAMA igamije kuzanira umuziki abaturage, kwishimira ibyiza Afurika itanga kandi igahuza abantu binyuze mu muco w’urubyiruko rwo muri Afurika

Ibihembo bya MTV Africa Music Awards bizakorwa ku bufatanye na Uganda, The Pearl of Africa, ku ya 20 Gashyantare 2021.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here