Papa Sava akomeje kutavuga rumwe n’abirirwa bamusaba gushaka umugore, yasubizanyije uburakari bwinshi umufane we wongeye kumusaba kuzana umugore mbere y’ibindi byose akora.

Umukinnyi wa filme hano mu Rwanda Niyitegeka Gracien uzwi cyane nka Papa Sava kubera filime ye yitwa gutya , bimwe mu bibazo abafana batandukanye bakunda kumubaza ni igihe azakorera ubukwe

Akenshi ntabwo akunda kuvuga igihe nyacyo ,gusa avugako igihe nikigera azabikora, iyi ni imwe mu ngingo adakunda kuvugaho cyane.

Ubwo Papa Sava yatangazagako hari umushinga mushya wa filime agiye gushyira hanze, Papa Sava yongeye gusemburwa cyane n’umufana wongeye kumubwirako agomba gushaka umugore akava mubyo arimo.

Guterana amagambo kwari kwinshi ku instagram

Ni ijambo ryazamuriye Papa Sava uburakari maze amusubizako ibyo atari akazi ke mu burakari bwinshi.

Ati: “Ahubwo se ubwo famille y’iwabo Bose barangije gushaka ngo abone kuza kubimpatamo abitsindagira we!Izo mpuhwe amfitiye ni gati ki ra?Ngo ndi mu mikino y’abana?Naduhe amafoto y’abana b’iwabo bakina ibi turore! Cg ni kumwe ururimi rwamenyereye kuvuga iyo ruvuze rwifata rugahondagura mu nkanka  !Ndamuzi ahame hamwe”! Aha yasubizaga ku waruvuzeko gushaka ari ubuzima bwite bwa Papa Sava ntawe ukwiye kubwinjiramo.

Nubwo bamwe bakomeje kuvuga ko ari ubuzima bwe bwite nta we ukwiye kubyivangamo ariko bamwe bakomeje kubigarukaho, gusa nyur’ubwite nta kindi yigeze abitangazaho.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here