Perezida mushya wa Amerika, Joe Biden yarahiye ku ya 20 Mutarama ubwo irahira rye ryaherekejwe n’ibitaramo by’abahanzi bakomeye b’umuziki bo muri Amerika barimo Jennifer Lopez, Lady Gaga na Garth Brooks.

Biden yakurikiranye Lady Gaga kuva mu 2015 kandi bombi bagiye bavugana kenshi mu butumwa boherezanya binyuze ku mbuga nkoranyambaga yakoreshejwe n’abayobozi bakuru ba Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mbere, Lady Gaga, wakunzwe cyane yagaragaraga ko atishimiye perezida kuko yigaragaje nk’umuhanzi utiyubaha mu kwambara ubusa , cyane cyane mu mashusho y’indirimbo ye, ariko imbaraga zabo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina zabahuje muri 2015.

Lady Gaga umwe mu bahanzi Perezida Joe akunda

Kuryamana kw’abahuje igitsina byatangiye nyuma y’umwaka wa 2014 Joe Biden yatangije ubukangurambaga bwiswe ‘It On Us’ bwo kurwanya no guhagarika ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Aho muri uwo mwaka wa 2014 Lady Gaga yatangaje ko yahohotewe kera. Muri 2015 yatangaje ko ashyigikiye ubukangurambaga buyobowe na Joe Biden.

Kuri konte ye Instagram Perezida Biden akurikirana abahanzi benshi, konte ye ya Instagram akurikirana abantu 103, muribo abahanzi barenga 10 barimo Dwayne Johnson, umunyarwenya Micheal Keegan, nabaririmbyi Jennifer Lopes, Luis Fonsi, Bill Elish nabandi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here