Waba wirengajyije byinshi uramutse uvuze ibyamamare mu njyana ya pop ugasiga umukambwe Phil Collins wakoze muzika ye mu myaka itari myinshi itambutse kurubu akaba asigaye ari umwarimu mu ishuri rya muzika, uyu mukabwe nyuma yaho yiyungiye n’umufasha we bari bamaze imyaka isaga 10 batabana yatangaje kimwe mu bimuraje inshinga.

Nkuko Phil Collins abitangaza avuga ko ngo we n’umufasha we Orianne bari bamaze imyaka icumi batandukanye ngo bicaye bagasubiza amaso inyuma bakareba uko babanye n’ibyiza byinshi basangiriye hamwe bakabona ko bakoze ikosa ryo gutandukana kurubu ngo ibyishimo byagarutse mu muryango nyuma yaho Orianne afatiye icyemezo cyo kugaruka mu rugo.

Phil Collins akaba yatangaje ko ikintu kimushishikaje ari ukurera abana be arikumwe n’umugore we akomeza agira ati kuba umbyeyi n’ibyiza kandi kugira abana bato bituma nawe wiyumva nkaho ukiri muto bigatuma kandi uguma muri ibyo bihe kuko uba usangira nabo isi y’abo.

Uyu mukambwe w’imyaka isaga 65 akaba aherutse kuva mu bitaro aho yari yajyize ikibazo cy’umugongo kigasaba ko bamubaga kurubu avuga ko ameze neza kandi ari ntakibazo afite.

Phil Collins avuga ko yatangajwe no kumva bamwe mu basaza baritabye Imana harimo David Bowie ndetse na Glen Frey wabarizwaga mu itsinda rya “the Eagles” rizwi cyane mu ndirimbo nka Last resort, hotel California , love will keep us alive n’izindi nyinshi zitandukanye mu kiganiro Phil Collins yagiranye n’umunyamakuru wa BBC akaba yabaye nkutebya akavuga ko iyo uri mukigero cyabo basaza bapfuye twavuze haruguru ngo uba witegura kuba nawe wajya murugo “gupfa mu yandi magambo”.

____

Written by Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here