Quavo wo mu itsinda rya Migos kuri uyu wa gatanu abinyujije kuri tweeter ye, yatangaje ko yatandukanye n’umukunzi we Saweetie. Ibi abivuze mu gihe uyu mukobwa yamushinjaga kumuca inyuma.

“Ntabwo uri umugore natekerezaga,” niko Quavo yavuze. “ Sinkunda gushyira ubuzima bwanjye hanze ariko ubu ndabikoze. Nta kindi nakwifuriza kitari ibyiza.”

Mu ntangiro z’uku kwezi kwa Werurwe nibwo inkuru zatangiye gucicikana ko aba bombi batandukanye nyuma y’uko buri umwe aretse gukurikira mugenzi we kuri tweeter.

Quavo w’imyaka 29 akimara gutangaza ariya magambo yo gutandukana n’uwo bahoze bakundana, Saweetie nawe yahise agira icyo avuga nyuma y’umwanya muto cyane.

“Irinde! Ubu nta mukunzi mfite, naciye mu bugambanyi n’uburibwe bwihishe inyuma y’amagambo yo kubeshya. Ibi byose byaranyangije.”

Saweetie w’imyaka 27 yanagaragaje ko gukundwa no guhabwa impano z’agaciro  ntacyo byaba bimaze mu gihe ubigukorera aguca inyuma ku bandi bagore.

Saweetie ubusanzwe witwa Diamonté Harper , nawe ni Umuraperi. Urukundo rwe na Quavo, Quavious Marshall, rwatangiye mu ntangiro za 2018.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here