Umuhanzi Rosine Bazongere yongeye kwibasira abagabo batera abakobwa inda bakabihakana mu ndirimbo nshya yasohoye yitwa “Fille mere”.

Ni indirimbo umuhanzi Rosine Bazongere uzwi no muri filme nyarwanda yashyize ahagaragara agaruka k’ubugabo batera abakobwa inda bakabihakana.

Ni indirimbo yumvikanamo agahinda k’umubyeyi ahura nako arwana ku mwane we nyuma yo kwihakanwa n’uwamuteye inda.

Umuraperi Rosine mu ndirimbo ye Fille mere

Inumvikanamo kandi ubutumwa buhumuriza abahuye n’icyo kibazo bwo gukora cyane kugirango uwo mwana atazicwa n’inzara kandi bakita ku bana n’ubwo ubuzima buba bugoye.

Uyu muhanzi nawe ufite aho ahurira n’aya mateka aririmba muri iyi ndirimbo yakunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abakobwa batewe n’inda bakabyara batari kumwe n’abagabo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here