Holy Angels choir ni kolari y’urubyiruko rw’aba-adventiste b’umunsi w’akarindwi rubarizwa ku itotero rya rugunga, iyi choral yamenyekanye ku bw’indirimbo zabo harimo mbera umucyo, isabato, si umutubuzi n’izindi zitandukanye.

Kuri ubu yasohoye amashusho y’indirimbo yabo nshyashya bise Yaratsinze ni indirimbo ifite amagambo meza y’iyobokamana.

Nkuko twabitangarijwe na perezida wa choral Muhigirwa Wilson yatangaje ko umushinga wo gushyira hanze Album yabo y’amashusho nayo iri mu nzira

Ygize ati:”Holy Angels ni choral y’urubyiruko dore ko abenshi ari abanyeshuri, dufite umushinga wo gushyira hanze Album y’amashusho ya mbere ndetse na Yaratsinze irimo.”

Yongeye ho kandi ko uwifuza kuba yabasangiza ibitekerezo cyangwa kuba umunyamuryango yabasanga ku mbuga zabo nkoranyambaga zose bitwa #Holy Angels

Holy angels choir imaze imyaka icumi mu murimo w’ivugabutumwa ku rusengero rwa SDA Rugunga.

Reba hano Yaratsinze ya Holy Angels

Yaratsinze amashusho(video) yakozwe na Jay-Pro naho amajwi (audio) yakozwe na producer Jeff.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here